
Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, yavuze yiteguye gukorera munsi y’ubuyobozi bwa Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika kugira ngo amahoro aboneke
Ibi Zelensky yabivuze nyuma y’uko Perezida Donald Trump atangaje ko Amerika yahagaritse inkunga za gisirikare yageneraga Ukraine mu ntambara ihanganyemo n’u Burusiya kuva muri Gashyantare 2022.
Ni icyemezo Trump yafashe biturutse ko ntonganya yagiranye na Perezida Zelensky muri White House. Trump yavugaga ko Ukraine ikwiriye guhagarika intambara, mu gihe mugenzi we atabyumvaga, ahubwo agashimangira ko Amerika iri ku ruhande rw’u Burusiya.
Aba bakuru b’ibihugu bombi bari bahuriye muri iyi nama bagamije kurebera hamwe uburyo iyi ntambara yarangira, ndetse bagashyira umukono ku masezerano azemerera Amerika kubyaza umusaruro umutungo kamere wa Ukraine, gusa byarangiye inama ntacyo igezeho nyuma yo guterana amagambo hagati y’aba bayobozi bombi.
Nyuma y’ibyabaye Perezida Zelensky yagaragaje ko yiteguye gusubukura imikoranire na Amerika no guhagarika intambara arimo n’u Burusiya.
Ati “Twiteguye gukora uko dushoboye kandi vuba kugira ngo intambara irangire, icya mbere ni ukurekura imfungwa, guhagarika missile na drone mu kirere, guhagarika ibisasu biraswa ku nganda z’ingufu, n’ibikorwaremezo by’abaturage, ndetse no guhagarika intambara ibera mu nyanja, gusa ibyo turashaka ko u Burusiya nabwo bukora nkabyo. ”
Yakomeje avuga ko ibyo nibikorwa bazahita bakurikizaho ibindi bisabwa ndetse bakemera amasezerano ya nyuma na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Zelensky yanditse asa nkuwisegura ku byabereye muri White House, avuga ko byagenze uko bitari kugenda, ati “Ndicuza kuba byaragenze kuriya, ariko nicyo gihe ngo ibintu bishyirwe ku murongo.”
Zelensky yemeje ko Ukraine yari yiteguye gusinya amasezerano yemerera Amerika kubyaza umusaruro amabuye y’agaciro ya Ukraine.
Zelensky abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze kandi yanditse ubutumwa ashima Amerika ku nkunga yamuhaye, avuga ko yongeye ubusugire n’ubwigenge bwa Ukraine. Ni nyuma y’uko Visi Perezida wa Amerika JD Vance, abwiye Zelensky ko ari indashima kuko atigeze azirikana inkunga zose Amerika yahaye ihigugu cye haba iza gisirikare n’amafaranga.