
Umuhanzikazi Ariel Wayz yagaragaje ko kwinjira mu muziki atari ibintu byo kwishoramo kuri buri wese, cyane cyane abakobwa, abagira inama zirimo kwirinda kuba ibikoresho by’abantu.
Uyu muhanzikazi ugiye gushyira hanze album yise “Hear To Stay” iriho indirimbo 12 yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru cyabaye kuri uyu wa Kabiri tariki 4 Werurwe 2025, ubwo yari abajijwe inama yagira umukobwa ushaka kuba nkawe, cyangwa ushaka kwinjira mu muziki.
Mu gusubiza yagize ati “Icya mbere azirinde amagambo yo ku mbuga nkoranyambaga cyangwa se mu itangazamakuru. Ikindi namubwira azirinde abamutesha umwanya, afate igihe akora ibintu bye kandi yirinde kuba igikoresho cy’abantu. Icya nyuma navuga ni ukugira ikinyabupfura kuko ntacyo afite ibyo akora byaba bipfuye.”
Ariel Wayz agiye gushyira hanze album ye ya mbere tariki 8 Werurwe ku munsi wahariwe abagore. Ni album azashyira hanze yifashishije igitaramo azakorera kuri murandasi, kureba iki gitaramo no gutunga album byose ubishaka azishyura 1000 Frw.
Yagaragaje we n’Umujyanama we Eloi Mugabo, batangije uburyo bwo gukangurira abafana kumushyigikira bise “Sponsored by Fans”.
Avuga ko ari uburyo buzamuhuza n’abakunzi be nk’umuhanzi wigenga, nta wundi muntu wivanzemo cyane ko adatekereza kuba yagira ‘label’ abarizwamo kugeza uyu munsi.