
Kazungu Denis wahamijwe ibyaha 10 bifitanye isano no kwica abantu 13 agahanishwa igihano cy’igifungo cya burundu, yatakambiye Urukiko Rukuru rwa Kigali mu bujurire asaba kugabanyirizwa ibihano.
Urubanza rwe mu bujurire rwabaye kuri uyu wa 12 Kamena 2025, aho Kazungu wajuririye igihano yasabaga kugabanyirizwa kuko yaburanye yemera ibyaha akanabisabira imbabazi.
Urubanza rugitangira, Ubushinjacyaha bwabanje gutanga inzitizi ishingiye ku kuba umwanzuro w’ubujurire bwa Kazungu waratanzwe urubanza rumaze amezi atatu ruciwe.
Kazungu yahamijwe ibyaha birimo ubwicanyi buturutse ku bushake, iyicarubozo, guhisha umurambo no kuwucamo ibice, itwarwa n’ifungiranwa ry’umuntu ritemewe n’amategeko, kwinjira muri mudasobwa cyangwa mu rusobe rwa mudasobwa ku wa 8 Werurwe 2024. Ibyo byatumye akatirwa gufungwa burundu n’ihazabu ya miliyoni 10 Frw ndetse no gutanga indishyi z’akababaro za miliyoni 30 Frw.
Uwari uhagarariye Ubushinjacyaha yavuze ko ubujurire bwatanzwe ku wa 18 Kamena 2024, nyamara kopi y’urubanza yarashyizwe mu ikoranabuhanga ryifashishwa ku wa 09 Werurwe uwo mwaka, bityo ko binyuranyije n’amategeko ubujurire butagakwiye kwakirwa.
Me Murangwa Faustin wunganira Kazungu yavuze ko bari bagaragaje ko bazajuririra igihano ku wa 4 Mata 2024, bityo ko bakurikije ibihe byo kujurira. Abajijwe niba baravuze impamvu yo kujurira, Me Murangwa yasobanuye ko bagaragaje ko bajuririye igihano, kandi ko batigeze babihindura. Abaregera indishyi na bo bagaragarije urukiko ko ikirego kidakurikije amategeko agenga imiburanishirize y’imanza nshinjabyaha.
Urukiko rwategetse ko iyo ngingo izasuzumirwa hamwe n’urubanza rwose.
Kazungu ahawe umwanya yongeye kwemera ibyaha byose aregwa ariko ahakana kwica umusore witwa Kimenyi Yves bari bariganye. Ubushinjacyaha bwavuze ko uwo Kimenyi atari mu bo bwaregeye kandi nta bimenyetso ku rupfu rwe, ariko ko nibigaragara hazabaho gutanga ikirego nyuma.
Kazungu yongeye kubwira urukiko ko ari we wireze, agafasha urukiko kubona amakuru ku byo yakoze, akaba ari byo ashingiyeho asaba kugabanyirizwa ibihano. Ati:
“Ni cyo nashingiyeho nsaba ko nagabanyirizwa ibihano, ndifuza gusubira muri sosiyete nyarwanda kugira ngo mbashe gufatanya n’abandi Banyarwanda kubaka igihugu cyacu.” Yongeye kugaragaza ko ibyo yakoze nta gahato yigeze ashyirwaho kwemera ibyaha. Yakomeje agira ati:
“Ntabwo ibyo nakoze ari ubugabo, ni ububwa, aho imbwa yatambuka sinahatambuka. Ndongera gusaba imbabazi Umukuru w’Igihugu, ndasaba imbabazi Guverinoma yose kuba narakoze ibintu by’umwanda.
Ndasaba imbabazi, ninginga ababyeyi n’abana ku byo nakoze. Usaba imbabazi aringinga. Uhana umwana ntakoresha ikibando, akoresha umunyafu.”
Me Murangwa yavuze ko uwo yunganira akwiye kugabanyirizwa agahabwa igihano gito gishoboka giteganywa n’amategeko, ashingiye ku kuba yemera ibyaha akabisabira imbabazi, kuba ari ubwa mbere yari akurikiranywe, ndetse no kuba ataragoye inzego z’ubutabera.