
Umutoniwase Nadia wamenyekanye nka Muganga muri filime ‘Umuturanyi’, yavuze ko nubwo akunda kujya mu mashusho y’indirimbo ariko adashobora kubigira umwuga kuko ababikora badahabwa agaciro mu Rwanda.Muganga ugaragara mu mashusho y’indirimbo ‘Mowana’, yagize ati “Mba mbona mu Rwanda bataraha agaciro abajya mu mashusho y’indirimbo. Yego njye ndabikunda kandi mba numva nabikora ariko biragoye ko wabigira umwuga hano mu Rwanda.”
Uyu mukobwa ugaragara mu ndirimbo ‘Mowana’ ya King James ndetse na Ndotsa ya DJ Pius, Platini na Uncle Austin ahamya ko mu gihe umuhanzi yamwiyambaza bashobora gukorana ariko adashobora kubibara nk’akazi ka buri munsi.
Umutoniwase Nadia uri mu bakinnyi ba filime bagezweho by’umwihariko mu yitwa ‘Umuturanyi’. Ni umwe mu bakobwa bagarutsweho cyane mu 2022 ubwo yari yitabiriye irushanwa rya Miss Rwanda.
Yanitabiriye irushanwa ry’ubwiza rya Miss Global Beauty Rwanda yegukanamo Ikamba rya Miss Popularity.