
Uwahoze ari Perezida wa Brazil Jair Bolsonaro yahakaniye urukiko rukuru rw’iki gihugu ko atigeze agira uruhare mu itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa ry’umugambi wo guhirika ubutegetsi nyuma yo gutsindwa amatora y’umukuru w’igihugu yo muri 2022 .
Jair Bolsonaro wayoboye Brazil igihe kinini yaraye agaragaye mu rukiko rukuru ku nshuro ye ya mbere aho yari agiye gutangira kuburanishwa ibyaha aregwamo birimo gushaka guhirika ubutegetsi nyuma y’amatora ya perezida ya 2022 ndetse no guhindura imibare y’ibyayavuyemo nyuma yo gutsindwa na Perezida uriho Luis Inacio Lula da Silva .
Uyu mugabo w’imyaka ikabakaba 71 hamwe n’abahoze ari ibyegera bye bagera kuri barindwi bakurikiranyweho icyaha cy’ubufatanyacyaha muri ibi byaha bishinjwa uyu mugabo wahoze ayobora igihugu kinini ku mugabane w’Amerika y’Amajyepfo nubwo bose bumvikanye bahakana ibi byaha .
Aho mu bwiregure bwe yagize ati : ” Nta biganiro na bimwe twigeze tunaganiraho byerekeye ibyo guhirika ubutegetsi kubera ko iki ari igikorwa kitifuzwa na buri umwe ku isi ….. ndetse ko na Brazil ntayifuriza guca muri ubwo bubabare .
“Ndetse nta rimwe ku ngoma yange byanashobokaga ko habaho iki gikorwa nyiri cyubahiro mucamanza .”
Urukiko nyuma yo kumva ukwiregura kw’abaregwa bwanumvise uruhande rw’ubushinjacyaha maze bwo buhita busaba ko nyuma yuko bapanze guhirika ubutegetsi bikabangira bakwiye bakatirwa nibura igifungo cy’imyaka kuva kuri 40 kuzamura muri gereza .
Uyu mugabo ubwo iki gikorwa cyo gushaka guhirika ubutegetsi bwari bumaze gutorwa n’abaturage cyabaga muri 2022 , we ntiyari mu gihugu kuko yari muri leta ya Florida muri Leta zunze Ubumwe z’Amerika gusa n’ubundi abo bahanganye bakomeje kumutunga agatoki ku kuba ariwe waba ubiri inyuma .
Kuri uyu munsi , urukiko rukuru rw’iki gihugu biteganijwe ko rugomba gukomeza kumva abandi batangabuhamya basaga 26 bashinja uyu wahoze ari umukuru w’igihugu.
Jair wahoze ari umusirikare mukuru mu gisirikare cya Brazil akaza gufata ubutegetsi guhera muri 2019 kugeza muri 2022 yamenyekanyeho gukoresha igisa nk’imiyoborere y’igitugu ndetse izira ubwisanzure mu rubanda , kwimakaza uburyo bwa gisirikare mu nzego z’imitegekere y’igihugu ndetse no guca amazi inzego z’ubutabera no guhindura itegeko nshinga uko yishakiye kandi ku nyungu ze bwite .