
Dr. Goodluck Jonathan wabaye Perezida wa Nigeria yavuze ko mu bihugu nk’u Rwanda, ikoranabuhanga ryafashije abahinzi kubona isoko no guhangana n’imihindagurikire y’ikirere ariko byose bikeneye ishoramari rigamije kwihutisha ikoranabuhanga no kwigisha abaturage ikoreshwa ryaryo.
Ni ibyo yagarutseho mu nama ya kabiri ya Afurika ku Ikoranabuhanga mu Buhinzi, ACAT 2025, aho abayobozi batandukanye basabye kongera ishoramari n’ubufatanye mu gufasha abahinzi kwakira no gukoresha neza ikoranabuhanga rigezweho mu buhinzi.
Dr. Goodluck Jonathan yavuze ko Afurika ishobora kurwanya ibibazo by’ubuhinzi bihari uyu munsi, ariko nta gihugu na kimwe gishobora kubikora cyonyine.
Ati “Guhindura ubuhinzi muri Afurika bizagerwaho gusa binyuze mu bufatanye buhamye bw’ibihugu, ibigo by’ubushakashatsi, abikorera, sosiyete sivile n’abahinzi ubwabo.”
Yagarutse ku kamaro k’ishoramari mu bikorwaremezo n’ikoranabuhanga rigezweho nk’ubuhinzi bwifashisha utudege duto (satellite na drones), n’ubwenge buhangano (AI), byose bishobora guhindura ubuhinzi.
Ati “Mu bihugu nka Nigeria, Kenya, Ghana n’u Rwanda, ikoranabuhanga riri gufasha abahinzi kubona isoko, kumenya uko ikirere gihagaze no kubona inguzanyo. Ariko ibi byose bikeneye ishoramari rigamije kugeza ikoranabuhanga no kwigisha abaturage ikoreshwa ry’iri koranabuhanga.”
Umuyobozi Mukuru w’Umuryango AATF, Dr. Canisius Kanangire, yavuze ko iyo ikoranabuhanga rikoreshejwe mu buhinzi rishyigikiwe n’ibidukikije byiza, ritanga umusaruro mu kuzamura ubuhinzi no guteza imbere imibereho y’abaturage.
Minisitiri w’Intebe, Dr. Edouard Ngirente, na we yavuze ko ikoranabuhanga atari ibikoresho gusa, ahubwo ko ari abantu baryifashisha.
Yashimangiye ko kugira ngo ikoranabuhanga mu buhinzi ritange umusaruro, hakenewe ubufatanye hagati y’abikorera, Leta, abashakashatsi n’abahinzi ubwabo.