
Umunyamerika Elon Musk yongeye kwisubiza umwanya wa Mbere mu batunze amafaranga menshi ku Isi kabone n’ubwo amaze igihe imodoka za Tesla zarabuze abaguzi aho izo yagurishaga zagananutseho 40% guhera mu Kuboza kwa 2024.
Elon Musk umaze iminsi ari guterana amagambo na Donald Trump yafashije gutsinda amatora yo kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yongeye kuyobora abatunze amafaranga menshi ku Isi akurikirwa na Mark Zuckerberg washize Meta utunze agera kuri Billion $240.8 naho Jeff Bezos akaba afite $228.1 billion .