
Umwe mu bahanzi bakomeye muri Nigeria , Wizkid yifurije Umugabane wa Afurika n’Igihugu cye kuyoborwa neza. Ibyo yabitangarije mu muhango wo kumurika Filime igaruka ku buzima bwe n’ibigwi bye muri muzika.
Nk’uko tubikesha ibinyamakuru bitandukanye byandikira muri icyo Gihugu cya Nigeria no hanze yayo, Ayodeji Ibrahim Balogun wamenyekanye nka WizKid yibanze kuri Guverinoma ya Nigeria ayifuriza kuyoborwa neza no kugira abayobozi beza nyuma agaruka ku Mugabane wa Afurika muri rusange asaba ko amahirwe arimo yagezwa kuri bose.
Ubwo yari mu Mujyi wa New York muri Tribeca Film Festival ahamurikiwe Filime mbarankuru yiswe Wizkid: Long Live Lagos, uwo muhanzi yashimangiye ko yifuza impinduka mu miyoborere. Yagize ati:”Ndizera ko buri muhanzi wo muri Afurika , ashobora kuvuga inkuru ye nk’uko. Kuko si njye njye nyine wa nyuze muri ubwo buzima bugoye gusa.Twese niho twaturutse. Ndatekereza ko buri wese akeneye amahirwe yo kuvuga inkuru ye bwite”.
Yakomeje agira ati:”Ndifuriza gutera imbere buri muco wose muri Afurika , bikava mu muziki bikajya muri Cinema no mu mikino.Kandi ndifuza Guverinoma nziza. Niyiziho kuba umuntu utajarajaza amarangamutima nta cyo ndebyeho. Ndifuriza iterambere buri wese uri muri muzika kimwe n’undi ukora ubuhanzi butandukanye muri Afurika”.
Muri iyo filime mbarankuru ye, igaragaza ubuzima bwo kumuhanda Wizkid yakuriyemo mu Mujyi wa Lagos muri Nigeria kugeza ageze ku rwego rukomeye muri muzika. Incamake z’iyo Filime , zigaragaza uburyo yerekana inzira y’inzitane umuhanzi uri kuzamuka acamo , agakora umuziki agendeye ku nkomoko n’umuco by’abantu be.
Ubwo yari muri icyo gitaramo cyamurikiwemo Filime, ari ku rubyiniro, yahuye n’umukunzi we w’igihe kirekire Jada Pollock wamusanze ku rubyiniro ari kumwe n’umukobwa wabo mukuru. Abo bombi batambukanye kuri Tapi itukura , mu myambaro y’umweru Wizkid aboneraho kwereka abantu umukobwa we.
Jada Pollock na Wizkid, bibarutse umwana wabo wa mbere witwa Zion Ayo- Balogun muri 2017 undi bamwibaruka muri 2022. Wizkid ni umuhanzi n’umwanditsi w’indirimbo akaba yaramenyekanye mu njyana ya AfroBeats ariko abivanga na AfroPop na R&B.
Wizkid yamenyekanye muzirimo ; Essence , Come Close, Brown Skin Girl,Blessed, Joro, Mood,Fever,Energy n’izindi zitandukanye. Yatwaye ibihembobirimo na Grammy Awards nka Video nziza ‘Best Music Video