
Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Léon XIV, yakiriye umukinnyi w’Umutaliyani, Jannik Sinner, usanzwe ari nimero ya mbere ku Isi muri Tennis.
Vatican yatangaje ko Papa Léon XIV asanzwe ari umukunzi akaba n’umukinnyi wa Tennnis.
Jannik Sinner yatumiwe i Vatican kuri uyu wa Gatatu, aho yajyanye n’ababyeyi be ndetse n’itsinda ryaturutse mu Ishyirahamwe ry’Umukino wa Tennis mu Butaliyani.
Papa Léon XIV yaherukaga gutebya avuga ko nta handi yifuza guhurira na nimero ya mbere ku Isi muri Tennis atari mu kibuga.
Abajijwe n’umunyamakuru niba ashobora kwitabira umukino ugamije gufasha abababaye, Papa Léon XIV yagaragaje ko bishoboka, ariko yongeraho ati “Gusa wizanamo Sinner”, ashaka kugaragaza ko izina ry’uyu mukinnyi wa Tennis ari ikibazo kuko risobanura umunyabyaha.
Ubwo yari i Vatican, Sinner yahaye Papa Léon XIV imwe muri ‘rackets’ akinisha Tennis, ariko Papa yanga ko bagerageza kureba ko ikora neza, bagakina.
Mu kiganiro yatanze mu 2023, Papa Léon XIV wari Karidinali Robert Francis Prevost, yavuze ko ari “umukinnyi wa Tennis utarabigize umwuga.”
Sinner ari mu Butaliyani aho ari gukina irushanwa rya Italian Open.