
LeBron James yakoze amateka yo kuba umukinnyi wa mbere wujuje amanota ibihumbi 50 muri Shampiyona ya Basketball muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, NBA.
Uyu mukinnyi w’imyaka 40, yabigezeho mu gace ka mbere k’umukino, Los Angeles Lakers akinira yatsinzemo New Orleans Pelicans amanota 136-115.
LeBron yujuje aya manota mu mwaka we wa 22 ari gukina NBA, aho n’ayo ari andi asangiye na Vince Carter bombi bakinnye imyaka myinshi iyi shampiyona.
Kugeza ubu, ararusha umukurikira hafi amanota 6000 kuko Kareem Abdul-Jabbar afite 44,149, Karl Malone wa gatatu afite 41,689, Kobe Bryant afite 39,283 na Michael Jordan wa gatanu ufite amanota 38,279.
Uyu mukinnyi kandi akomeje kwitwara neza muri uyu mwaka kuko ku wa Kabiri, yatowe nk’Umukinnyi Mwiza wa Gashyantare mu gice cy’iburengerazuba, aba uwa mbere wegukanye iki gihembo akuze kurusha abandi.